Uko wahagera

Leta y'u Rwanda Yongereye Imishahara y'Abalimu Kugeza Kuri 88 ku Ijana


Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya yo kongera imishahara y’abalimu mu gihugu hose. Iyo mishahara yongerewe hagati ya 40 ku ijana na 88 ku ijana bitewe n’impamyabumenyi y’umwalimu.

Itangazo ryashyizweho umukono na Ministri w’Uburezi mu Rwanda, Valentine Uwamariya, rivuga ko iki cyemezo kije gikurikira ibyemezo by’inama y’abaministri yateranye mu mpera z’ukwezi gushize ikavuga ku ngamba zo kuzahura imibereho myiza y’abalimu mu Rwanda.

Muri zo harimo kubafasha kubona inguzanyo binyuze mu kigega Umwalimu SACCO, guteza imbere ihame ry’uburezi ku mashuli ya leta n’aterwa inkunga na yo ndetse n’amashuli yigisha iby’imyuga.

Mu byemejwe harimo kugenera miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda ikigega Uwalimu SACCO, mu rwego rwo kubunganira kubona inguzanyo zikenewe.

Iryo tangazo rivuga ko abalimu barenga 68.000 bafite impamyabumenyi ya A2 bongerewe kugeza kuri 88 ku ijana by’umushahara fatizo. Abarenga 12000, bafite impamyabumenyi ya A1 bongerewe 40 ku ijana by’umushahara fatizo, kimwe n’abafite impamyabumenyi ya kaminuza bo mu rwego rwa A0 barenga 17.500.

Umushahara fatizo kuri ibyo byiciro uzaba uri hagati y’amafranga 50.000 kugera ku 70.000.

Iryo tangazo kandi rivuga ko abakozi mu nzego z’uburezi, abakuru b’ibigo n’ababungirije na bo bongerewe imishahara. Ibi byemezo bikaba byatangiranye n’uku kwezi kwa munani. Hari hashize igihe kinini abalimu batakamba ko imishahara yabo itajyanye n’ibiciro y’ibikenerwa ku masoko bikomeje kuzamuka. Benshi bakemeza ko byarushijeho kuzamba mu gihe cya Covid 19 cyatumye abalimu batari bake bisanga nta kazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG