Uko wahagera

Uburusiya Bwongeye Kurasa Ibisasu bya Misile ku Cyambu cya Odesa Muri Ukraine


Igisirikare cya Ukraine kiratangaza ko ibisasu by’Uburusiya byo mu bwoko bwa misile byarashe ahantu hatandukanye ku nkengero z’Inyanja y’Umukara kuri uyu wa kabiri. Aharashwe harimo icyambu cya Odesa n’ibikorwaremezo byacyo biherereye mu mujyi wa Mykolaiv.

Ibi bisasu birashwe hashize iminsi Uburusiya burashe ku cyambu cya Odesa. Byateye ikibazo ku byerekeye amasezerano arebana n’isubukurwa ry’ibikorwa ku byambu bya Ukraine byo kohereza ibiribwa mu karere.

Ministeri y’ingabo mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zishobora kuba zibona ibisasu bya misile biraswa ku bwato bihangayikishije kandi bishobora kubukoma imbere mu kugerageza kwigarurira Odesa bukoresheje ingabo zabwo zirwanira mu mazi zifite ibirindiro mu nyanja y’umukara.

Iyo ministeri yatangaje ko kubera iyo mpamvu Uburusiya buzakomeza ibikorwa byo kugerageza gushegesha ubushobozi bwa Ukraine bwo kurasa amato y’intambara, ariko yongeraho ko uburyo Uburusiya bukoresha mu kurasa ibi bisasu bushobora kubangamirwa n’igenamigambi ridahwitse, imiyoborere y’igisirikare cyabwo n’amakuru atangwa n’ubutasi.

Umuryango w’Abibumbye wari watangaje kuri uyu wa mbere ko Ukraine yagombaga gusubukura ibikorwa byo kohereza ingano mu mahanga. Ukraine na yo yari yavuze ko nyuma y’amasezerano yasinyanye n’Uburusiya ku wa gatanu, yagombaga gusubukura igikorwa cyo kohereza ingano mu mahanga. Ministri w’ibikorwaremezo muri Ukraine, Oleksandr Kubrakov, yavuze ko bigomba gutangira ejo ku wa gatatu.

Uburusiya bwo buratangaza ko ibisasu burimo kurasa muri Ukraine nta hantu na hamwe bibangamiye ayo masezerano. Umuvugizi wa prezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko butarasa ibikorwaremezo by’icyambu cya Odesa bikoreshwa mu kohereza ibiribwa hanze. Naho ministri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, yemeza ko amasezerano Uburusiya bwasinyanye na Ukraine atabubuza gukomeza gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare no kurasa ibirindiro by’ingabo za Ukraine

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG