Uko wahagera

Ministri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya Arasura Ibihugu by'Afurika


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergueï Lavrov, ari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye by'Afrika, birimo Uganda.

Sergueï Lavrov yabanje gusura Misiri ejo ku cyumweru. Mu ijambo yavugiye imbere y’inama y’ibihugu by’Abarabu, Ligue Arabe, yatangaje ko Uburusiya bushaka gukuraho perezida wa Ukraine, Vlodymyr Zelenskyy, na guverinoma ye.

Yagize, ati : “Dufite umugambi wo gufasha abaturage ba Ukraine kwibohoza ubwabo ingoma y’igihugu cyabo tudashobora kwemera na

gato.” Ni ubwa mbere Uburusiya bubyeruye ku mugaragaro kuva bwagaba intambara kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri gushize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yavuye i Kayiro yerekeza muri Congo-Brazzaville, aho agomba kuganira na Perezida Denis Sassou Nguesso mu muhezo. Arahava ajye muri Uganda no muri Etiyopiya.

Ibihugu byinshi by’Afrika byirinze gufata uruhande mu ntambara yo muri Ukraine. Bigura cyane kandi ingano mu Burusiya cyangwa muri Ukraine. Intambara yatumye zigabanuka cyane bikomeye ku masoko.

Mu nyandiko yatangaje mu binyamakuru bitandukanye byo mu bihugu arimo asura, Lavrov ashimira “Afrika ko yanze gushyigikira uburengerazuba bw’isi burimo bushaka kuyitegeka uko bwishakiye,” nk’uko abivuga.

Hagati aho, perezida w’Ubufaransa, Emmenuel Macron, nawe ari mu ruzinduko muri Afrika. Yarutangiriye muri Kameruni. Azarukomereza muri Benin na Guinea-Bissau.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG