Uko wahagera

Kenya: Abantu 34 Baguye muri Bisi Yarenze Iteme Igwa mu Mugezi


Ibisi yarenze iteme igwa mu mugezi
Ibisi yarenze iteme igwa mu mugezi

Ibinyamakuru by’i Nairobi byatangaje uyu munsi ko impanuka yabaye ejo nijoro. Bisi yavaga i Meru yerekeza i Mombassa. Yarenze iteme, ihubuka metero 40, igwa mu mugezi witwa Nithi, hagati rwagati mu gihugu.

Komiseri wa polisi y’intara ya Tharaka Nithi, Nobert Komora, wari aho impanuka yabereye, yatangarije ibinyamakuru ko mu bantu 34 bapfuye, “14 ari abagore, 18 ni abagabo, n’abana babiri b’abakobwa.” Yongeyeho ko batabaye abandi b’inkomere 11, ubu barimo bavurirwa mu bitaro.

Komiseri Komora yasobanuye ko bakeka ko impanuka ishobora kuba yatewe n’ikibazo cya feri n’umuvuduko munini.

Abapfa bazize impanuka z’imodoka bariyongera muri Kenya muri iyi myaka ya vuba. Leta ivuga ko mu mwaka ushize bari 4,579. Umubare wiyongereyeho 15% ugereranyije n’umwaka w’2020.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG