Uburusiya kuri uyu wa mbere bwatangaje ko imbago z’aho buteganyiriza ibikorwa byabwo bya gisirikare muri Ukraine zagutse kurenza mu karere k’inganda ka Donbas mu gihe ingabo zabwo zagabaga ibitero byahitanye abantu benshi mu burasirazuba no mu majyepfo y’icyo gihugu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko igisirikare cya Moscow kitakibanda gusa ku guharanira kugenzura ibice byo mu burasirazuba bwa Ukraine bya Luhansky na Donetsk, bimaze imyaka bigenzurwa igice kimwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya.
Bwana Lavrov yavuze ko “ikarita ubu itandukanye na mbere. Ko batakireba Donetsk na Luhansk, ahubwo ubu harimo n’uturere twa Kherson, Zaporizhzhia hamwe n’ibindi bice.”
Ingabo z’Uburusiya, kuva zitangiye ibitero kuri Ukraine, zakomeje kwigira imbere bwangu muri Donetsk na Luhansky hombi ariko zisenya zinafata imijyi ikomeye hamwe zigahura no ukwihagararaho gukomeye kw’ingabo za Ukraine.
Kwibanda cyane ku gice cy’uburasirazuba kwaje nyuma y’aho ingabo za leta ya Moscow zinaniriwe gufata umurwa mukuru Kiev mu bitero bya mbere ndetse zikanamburwa umujyi wa kabiri ukomeye wa Kharkiv.
Ariko imbunda za rutura z’Uburusiya zakomeje kumisha ibisasu birasiwe kure hanze y’ibice bwigaruriye mu burasirazuba, ndetse ibisasu byarashwe ku mujyi wa Kharkiv kuri uyu wa gatatu, abategetsi bavuga ko byahitanye abantu batatu.
Mu gihe imirwano iheruka muri Ukraine irimo kwibanda ku karere ka Donbass, ibitero by’ingabo za Ukraine mu majyepfo byagiye bigarura gahoro gahoro bimwe mu bice byagenzurwaga n’Uburusiya.
Facebook Forum