Uko wahagera

Rwanda: Beatrice Munyenyezi Uregwa Jenoside Yatangiye Kuburana mu Mizi


Munyenyezi Beatrice uregwa icyaha cya Jenoside arinzwe n'abacungagereza
Munyenyezi Beatrice uregwa icyaha cya Jenoside arinzwe n'abacungagereza

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Madamu Beatrice Munyenyezi aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside. Buramurega ibyaha bitanu bya jenoside no gufata abagore ku gahato. Uregwa we arabihakana.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ni bwo bwatangiranye ijambo, icyaha ku kindi mu byo burega Madamu Beatrice Munyenyezi burabisobanura. Bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko Munyenyezi afatanyije n’izindi nterahamwe bashinze bariyeri ahantu hatandukanye harimo iruhande rwa Hoteli Ihuriro aho we n’umuryango we bari bacumbitsemo mu mujyi wa Butare.

Buvuga ko bagenzuraga abahanyura basanga ari abo mu bwoko bw’Abatutsi bakabica. Ubushinjacyaha buvuga ko abagore babajyanaga mu buvumo bwa Hoteli Ihuriro bagafatwa ku ngufu mbere yo kubica.

Ubushinjacyaha buramurega inama nyinshi yagiyemo na za Meeting zo gushishikariza abahutu kwica abatutsi. Buravuga ko na Munyenyezi ubwe yicaga abatutsi akoresheje imbunda ntoya yo mu bwoko bwa masotela. Bumushinja urupfu rw’umututsikazi w’umubikira buvuga ko Munyenyezi yamwishe ubwo uwo yari avuye i Tumba. Buvuga ko yamwishe bamaze kumusambanya ku gahato.

Ubushinjacyaha burashingira ibimenyetso byabwo ku mvugo z’abatangabuhamya batandukanye. Nk’uwitwa Jean Damascene bahimba Saddam avuga ko ubwo bari kuri bariyeri i Tumba haje umubikira Munyenyezi yamushyize mu modoka ya nyirabukwe Nyiramasuhuko bamujyana kumwica ariko babanje kumusambanya.

Beatrice Munyenyezi yisobanura avuga ko abatangabuhamya babiri bivuguruza bakanavuguruzanya. Umwe avuga ko yiciye umubikira kuri bariyeri undi akavuga ko yamwiciye mu buvumo bwa Hoteli. Avuga ko muri 93 yigaga mu mashuli yisumbuye atigeze agera muri Kaminuza.

Munyenyezi avuga ko igihe jenoside yabaga atigeze ajya kuri za bariyeri nk’uko abatangabuhamya babimushinja. Asobanura ko yari atwite afite n’undi mwana w’uruhinja; bityo ko izo ntege nkeya zitari gutuma atarabuka.

Abanyamategeko bamwunganira Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema babwiye umucamanza ko nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwerekana uretse gusa kuvuga ko umubikira yishwe. Baravuga ko butagaragaza amazina y’uwo mubikira bugashingira gusa ku mvugo z’abatangabuhamya. Baravuga ko izo mvugo zirangwa no kuvuguruzanya no kutavugisha ukuri.

Aba banyamategeko barabwira urukiko ko ibyo abatangabuhamya bamushinja ari ikimenyetso cy’uko batazi uwo bashinja. Babwiye urukiko ko Munyenyezi I Butare yahamaze igihe gito kandi ko n’amashuli yisumbuye atayaharangirije. Baravuga ko bafite ibyangombwa bye by’amavuko n’igihe abana be bavukiye ku buryo kubihuza n’ibyo abatangabuhamya bavuga byahita bigaragaza ko atashoboraga kujya kuri za bariyeri.

Kubw’aba banyamategeko bakavuga ko bari mu mategeko aho kuba mu itangazamakuru. Baravuga ko abatangabuhamya icyo bakoze ari ukubara inkuru zidaherekejwe n’ibimenyetso.

Baravuga ko niba koko Munyenyezi yari afite imbunda ya masotela yagombye no kuba igaragarizwa numero zayo. Kuvuga ko bamwitaga Komando, abanyamategeko Bikotwa na Gashema basanga batagombye kubivuga gusa batagaragaje n’aho yakoreye imyitozo ya gikomando.

Ubushinjacyaha buvuga ko kubera umuryango ukomeye Munyenyezi yabarizwagamo byamuhaye umwanya wo

kwidegembya agakora icyo yashakaga. Ariko Uregwa we akavuga ko atari abanye neza na bamwe mu bo mu muryango ku buryo bashoboraga no kumugirira nabi. Aravuga ko azira ko yaba yarashatse mu muryango wa Nyiramasuhuko. Ku nama aregwa ko yayoboye avuga ko bitari gushoboka kuko ntacyo yari ashinzwe muri leta. Munyenyezi avuga ko asanga Imana ari yo izamurenganura.

Mu iburanisha rya none, Munyenyezi yabashije kwisobanura ku byaha bitatu. Icyaha cyo gukora jenoside, gushishikariza abantu gukaora jenoside no gutegura jenoside. Asigaje kwiregura ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato.

Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi . Ubu yakatiwe n’inkiko imyaka 47 n’urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamwohereje kuburanira mu Rwanda. Mbere yo kumuzana yamaze imyaka 10 afungiwe muri Amerika nyuma yo kumukekaho ibyaha kandi atarabwije ukuri inzego z’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki ya 19/09 uyu mwaka niba nta gihindutse

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:56 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG