Uko wahagera

Togo: Indege ya Gisirigare Yibeshye Irasa Abana Barindwi Ibita Inyeshyamba


Igisirikare cya Togo cyatangaje ko imwe mu ndege zacyo yishe mu buryo butagenderewe abana b’ingimbi barindwi mu majyaruguru y’igihugu, bibeshyweho ko baba ari abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu babanje gukekwaho kugaba igitero

Mu itangazo yasomeye kuri televiziyo ya leta ku mugoroba w’uyu wa kane ryanatambukaga ako kanya ku muyoboro wa Youtube, Liyetona-Koloneli Sama Sousso, umuvugizi w’igisirikare cya Togo yemeje ko igisirikare cyishe abo bana ku buryo bw’impanuka.

Umugaba w’ingabo za Togo, Jenerali Dadja Maganawe, mu itangazo yasohoye, nawe yavuze ko iyo ndege yarashe ku basivili mu buryo bwo kwibeshya mu gace ka Margba, ho muri Perefegitura ya Tone iherereye mu majyaruguru.

Iryo tangazo rivuga ko igisirikare cyari gifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro benda kwinjira bakagaba igitero ku baturage b’ako gace.

Abishwe byaje kugaragara ko bari abana b’ingimbi bavaga kwizihiza ibirori by’irayidi y’igitambo ya Eid-al-Adha, aho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.

Ibinyamakuru byo mu gihugu byari byabanje kugereka imfu z’abo bana zabaye mu gitondo cyo ku cyumweru gishize ku gisasu cyaba cyatezwe n’abarwanyi ba kiyisilamu kikabaturikana.

Togo yatangaje ibihe bidasanzwe mu karere k’amajyaruguru ka Savanes mu kwezi gushize kwa karindwi. Byari nyuma y’aho abarwanyi b’imitwe ya kiyisilamu batereye umupaka ihana na Burkina Faso, bakica abasirikare 8 bagakomeretsa n’abandi 13.

Umutwe wa Kiyisilamu ushamikiye kuri al-Qaida urwanira muri Burkina Faso na Mali ni wo wigambye icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG