Uko wahagera

Kigali: Ikibazo cy'Amazi Kiremereye Abaturage mu Bice Bimwe by'Umujyi


Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali haravugwa ikibazo cyo kubona amazi meza. Bamwe mu baturage bugarijwe n’icyo kibazo babwiye ijwi ry’Amerika ko kimaze iminsi kitarakemuka. Umujyi wa Kigali wemeza ko ugiye kucyitaho abo baturage bakabona amazi meza nk’uko biri mu ntego ya leta y’u Rwanda.

Ubwo baheruka mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yahuje inzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’umujyi mu mpera z’ukwezi gushize, hari abahagarariye abaturage mu karere ka Gasabo bagaragaje ko bimwe muri ibyo bice bicyugarijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Bwana Samuel Nzamwita umukuru w’umudugudu wa Byimana mu murenge wa Jali mu mujyi wa Kigali, agaragaza ko iki kibazo gihangayikishije cyane mu tugari twa Nyakabungo, Buhiza n’ahandi.

Ijwi ry’Amerika rimaze kumva icyafatwa nk’intabaza y’uyu mukuru w’umududugu , twanyarukiye mu bice bivugwamo ikibazo cy’abagihanganye no kubona amazi mu mujyi wa Kigali.

Muri Jali hari aho bigoye ko watambuka nka metero 500 utarabona abantu bikoreye ibido z’amazi cyangwa se n’abandi bagenda banyuranyuranamo biye kuvoma kandi bibasaba gukora ingendo. Ubundi wagera ku mavomo ukahasanga imirongo miremire y’abakeneye amazi.

Bwana Merard Mpabwanamaguru umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’umujyi n’imiturire yemeza ko agereranyije no mu myaka yashize ubu mu mujyi wa Kigali hari impinduka zigaragara mu kugira amazi.Bwana Mpabwanamaguru, akavuga ko ibice bikigaragaramo icyuho bagiye kubyitaho.

Intego ya leta y’u Rwanda muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, izarangira ibikorwaremezo byarakwiriye hirya no nino mu gihugu. Uku ni ko Gatabazi JMV aherutse gusubiza Ijwi ry’Amerika.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WSAC cyashyize ahabona mu mwaka ushize wa 2021, igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali amazi meza ashobora kugera kubawutuye ku kigero cya 87 ku ijana. Ikigo WSAC kikavuga ko mu gihugu hose mu 2021 abagerwagaho n’amazi bari ku mpuzandengo ya 76 ku ijana.

Ikigo WSAC kikavuga ko mu mujyi wa Kigali hari abashoboraga kuvoma amazi mu ntera ya metro 200 naho mu byaro mu ntera ya metero 500. Ibi ni na byo bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi ko bizaba bishoboka 100 ku rindi mu mwaka wa 2024

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG