Uko wahagera

Uburundi ku Mwanya wa Mbere w'Ibihugu Bikenye


Ahari icicaro c'ibanki y'isi yose Washington DC
Ahari icicaro c'ibanki y'isi yose Washington DC

Banki y’isi yashyize U Rwanda ku mwanya wa 178 ku rutonde ngarukamwaka ngaruka mwaka rureba umusaruro mbumbe w’igihugu . Muri iki cyegeranyo, umuturage w’u Rwanda umwe abarirwa amadorali 850 buri mwaka.

Muri iki cyegeranyo, U Rwanda ruza mu bihugu 17 byanyuma bikennye cyane mu 195 byakoreweho ubushakashatsi. Iki cyegeranyo gisohoka buri mwaka, kigaragaza ko ibihugu biza imbere mu kugira umusaruro mbumbe w’umuturage uri hejuru, ibyinshi byiganje ku mugabane w’Uburaya.

Igihugu cy’Afurika kiza mu myanya y’imbere ni Seyishele iza ku mwanya wa 66 , umuturage akabarirwa amadorali 13260 buri mwaka. Mu bihugu 195 byagenzuwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 178, aho umuturage warwo abarirwa amadolari 850 y’umusaruro mbumbe ku mwaka. Ni ukuvuga asaga ibihumbi 880 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, Kenya ni yo iza imbere ku mwanya w’i 151. Umuturage wayo abarirwa ibihumbi 2010 by’amadorali buri mwaka muri iki cyegeranyo. Ikurikirwa na Tanzaniya iza ku mwanya wa 170 n’amadorali 1140 ku muturage. Igihugu cy’ubugande gikurikirana n’u Rwanda ku mwanya wa 179 ni amadorali 840, Repubulika ya Demukarasi ya Congo 188 ni amadorali 580. Uburundi ni bwo buza ku mwanya wa 195 wa nyuma mu bihugu byagenzuwe. Icyegeranyo kigaragaza ko umurundi yinjiza amadorali 240 ku mwaka.

Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:28 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG