Uko wahagera

Rwanda: Kagame Arateganya Kuba Kandida Perezida muri 2024


Perezida w'u Rwanda Yiyamamaza mu Mwaka wa 2017
Perezida w'u Rwanda Yiyamamaza mu Mwaka wa 2017

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ashobora kwitoreza manda ya kane yo kuyobora u Rwanda. Ni nyuma yaho muri 2015 itegeko nshinga ryemereye umukuru w'igihugu ko ashobora kongera kwitoza kugeza muri 2034.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuziyamamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu ziri imbere. Gusa mu kiganiro yahaye televiziyo France 24, tariki ya 8/7/2022, Kagame yavuze ko ateganya kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere. Ni ukuvuga ko yageza ku myaka 84 ayobora u Rwanda.

Perezida Paul Kagame avuga ko iby’amatora ari ubushake bw’abaturage n’amahitamo yabo. Nyuma y’iki kiganiro, Ijwi ry’Amerika ryavugishije Frank Habineza, uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Green Party. Na we yabaye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu agatsindwa na Perezida Paul Kagame. Mu kiganiro n'Ijwi r'Amerika, Habineza yavuze ko kugira imyaka 20 Perezida Kagame avuga ko ateganya kuyobora u Rwanda ishoboke, bizamusaba kongera guhindura itegeko nshinga. Biramutse bigenze uko, Habineza agasanga bishobora guteza ibibazo. Gusa ntiyasobanuye yeruye ibyo bibazo ibyo ari byo.

Inkuru y'umunyamakuru Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.

Perezida Kagame Asanga Ntakimuzitira Kwiyamamaza kugeza Afite Imyaka 84.
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:15 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG