Uko wahagera

Uwigeze Kuyobora Igisirikali Cy'Amerika Yibasiye Poutine


Jeneral Jim Mattis wabaye ministiri w'ingabo ku butegetsi bwa Donald Trump
Jeneral Jim Mattis wabaye ministiri w'ingabo ku butegetsi bwa Donald Trump

Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Jim Mattis kuri uyu wa gatanu yanenze Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya ndetse avuga ko ugutera Ukraine kwe bigaragaza “ubushobozi buke” n’ “ubupfapfa.”

Mu ijambo yavugiye i Seoul ku murwa mukuri wa Koreya y’epfo, Bwana Mattis yagereranyije Putin n’abakinnyi bafite uburwayi bwo mu mutwe burangwa no gutoteza abandi, kwishyira imbere, n’ishyari bavugwa mu nkuru ndende z’umwanditsi w’umurusiya Fyodor Dostoevsky.

Bwana Mattis yagize ati: “Poutine ameze neza nka kimwe mu bihangano bwa Dostoevsky. Nijoro ajya kuryama arakaye, afite ubwoba, akarara atekereza ko Uburusiya bugoswe n’inzozi mbi.”

Aha i Seoul Bwana Mattis yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’i Seoul kibanda ku bibazo mpuzamahanga, ku bufatanye n’ikigo cy’abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano na politiki mpuzamahanga.

Ntiyakunze kujya avugira mu ruhame kuva yakwegura ku buyobozi bwa minisiteri y’ingabo muw’2018 biturutse ku kutumvikana n’uwari Perezida Donald Trump kuri politiki mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Bwana Mattis yibanze kuri Poutine, yagaragaje nk’umuntu utuzuye mu mutwe kandi utabasha gufata imyanzuro iboneye bitewe no kubura abantu bamugira inama nziza.

Abajijwe ku isomo ry’ingenzi ryavanwa mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine, Mattis yasubije ati: “ntimugashinge ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare abajenerali badashoboye.”

Jenerali Mattis kandi yanenze Ubushinwa mu gukomeza kongera umubano n’Uburusiya no kudashaka kwamagana intambara yo muri Ukrain

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG