Uko wahagera

Gineya Yishe Inkoko 200.000 Zishobora Kwandura Ibicurane vy’Inyoni


Ishusho ngereranyo y'inkoko
Ishusho ngereranyo y'inkoko

Muri Gineya, guverinoma ivuga ko yishe inkoko 200.000 zari zifite ibyago byo kwandura ibicurane by’inyoni H5N1.

Minisitiri w’ubuhinzi wa Gineya, Mamoudou Nagnalen Barry, yatangaje ko ari ku ncuro ya gatandatu icyorezo cy’ibicurane by’inyoni bije mu gihugu. Icyorezo cya mbere cyavuzwe kw’itariki ya 7 y’uku kwezi kwa gatandatu, ubwo hicwaga inkoko 120.478.

Minisitiri Barry yagize ati: “Ikiduhangayikishije ni ukubuza icyorezo gukwirakwira aho kitari cyagera”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko icyorezo kiriho ubu, cyahagarikiwe mu bilometero hagati ya 50 n’ijana uvuye mu murwa mukuru, Conakry, muri perefegitura za Coyah na Forecariah. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG