Uko wahagera

Texas: Abimukira Bagera ku 50 Batowe mw'Ikamyo Bapfuye


Abimukira bagera 50 baturuka muri Mexique babonywe mu ikamyo itwara imizigo bapfiriyemo muri Leta ya Texas. Uyu ni wo mubare munini w’abimukira bapfiriye. Amakuru y’aba bimukira yatangajwe na Perezida wa Mexique ubwe, Andres Manuel Lopez Obrador, uyu munsi kuwa kabiri.

Perezida Obrador yavuze ko umubare wazamutse ukagera kuri 50. Aba bimukira bakomoka muri Mexique bari binjiye muri Amerika ku buryo budakurikije amategeko baciye ku mupaka iki gihugu gihana n’Amerika, kandi bazanwa mu ikamyo ya remoruke itwara imizigo.

Ejo kuwa mbere, ni bwo basanze bapfiriye mu ikamyo bari barimo mu mujyi wa San Antonio muri Texas. Icyatangajwe ko cyabaye intandaro y’urupfu rwabo ni ubushyuhe bukabije bwageraga ku gipimo cya 39.4. Ku bazi ibipimo by’ubushyuhe uyu ni umubare uri hejuru cyane.

Abayobozi bo ku ruhande rw’Amerika, batangaje ko nta mazi bari bafite kandi ko nta kimenyetso na kimwe kerekana ko mu ikamyo bari barimo hari uburyo bwo gukonjeshamo imbere. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa hano muri Amerika rwavuze ko rufatanije n’ishami ryarwo rikora amaperereza ku byaha nk’ibi, byo kwinjira magendu, rwatangiye iperereza harebwa ko hataba harabayeho ubufatanye na polisi mu kwinjiza aba bimukira.

Serivisi ishinzwe kuzimya imiriro yo mu mujyi wa San Antonio yavuze ko nta mwana wapfiriyemo ariko ko hari bane mu bandi 16 bari muri iyo remoruke bahise bajyanwa kwa muganga, kubera umunaniro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG