Uko wahagera

Ingabo za Ukraine Zemeje Kuva mu Mujyi Ugoswe n'Uburusiya


Bamwe mu banyagihugu baba mu gisagara ca Severodonetsk
Bamwe mu banyagihugu baba mu gisagara ca Severodonetsk

Ingabo za Ukraine zemeje kuva mu mujyi wa Severodonetsk ugoswe n’ingabo z’Uburusiya. Umutegetsi wa gisirikare muri ako karere yavuze ko ntacyo byaba bimaze kuguma muri uwo mujyi wo mu burasirazuba umaze amezi wugarijwe n’ingabo z’Uburusiya.

Hagati aho, kuri uyu wa kane inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yatoye yemeza ku bwiganze buri hejuru Ukraine nk’umukandida wo kwinjira muri uwo muryango.

Ibyo birerekeza icyo gihugu hafi yo kwinjira mu muryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bimaze igihe bigitera inkunga z’intwaro zo guhangana n’ibitero by’Uburusiya bimaze amezi ane.

Kwemeza Ukraine nk’umukandida byemejwe n’amajwi 529 kuri 45 ya oya, n’ukwifata kwa 14. Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi kandi yanemeje ibihugu bya Georgia na Moldova nk’abakandida.

Kuri perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, iyi ntambwe yo kwemeza igihugu cye nk’umukandida ni intsinzi. Abinyujije ku mbuga za Twitter na Instagram, yavuze ko “ibi ari ibihe byihariye by’amateka mu mibanire y’igihugu cye n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse ko ahazaza ha Ukraine hari mu Bumwe bw’Uburayi.”


Inama nkuru y’Ubumwe bw’Uburayi, igizwe n’abakuru ba za guverinoma 27 zigize uwo muryango, niyo igomba gutora bwa nyuma yemeza mu buryo budasubirwaho Ukraine nk’umunyamuryango.


Iri tora rije mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iheruka gutangaza ko igiye koherereza Ukraine indi nkunga ya gisirikare ifite agaciro ka miliyoni 450 z’amadolari, irimo n’intwaro zirasa mu ntera ndende. Iyo nkunga iriyongera ku bufasha bufite agaciro ka miliyari y’amadolari iki gihugu cyatangaje mu cyumweru gishize.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG