Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika urukiko rw’ikirenga rumaze kwemeza ko gukuramo inda bitari mu burenganzira bugenwa n’itegeko nshinga ry’igihugu. Ubwo burenganzira bwo gukuramo inda bwari bumaze hafi imyaka 50 bwemewe mu itegeko nshinga. Byitezwe ko iki cyemezo gishobora gukangurira hafi kimwe cya kabiri cy’amareta yose ashyiraho amategeko abuza gukuramo inda.
Iki cyemezo, kitashoboraga gutekerezwaho mu myaka mike ishize, kibaye indunduro y’umuhate w’abarwanya gukuramo inda, cyashobotse ahanini kubera ko urukiko rw’ikirenga rwongerewe ingufu n’abacamanza batatu bashyizweho n’uwari Perezida Donald Trump. Abo bagendera cyane ku matwara y’ishaya ry’Abarepublikani ku kibazo cyo gukuramo inda.
Iki cyemezo gisohotse nyuma y’ukwezi kurenga umushinga w’inyandiko wateguwe n’umucamanza Samuel Alito ibonywe mu buryo butari bwitezwe, igaragazaga ko urukiko rwiteguye kuzahindura iri tegeko.
Nyamara, iki ni icyemezo gihanganisha urukiko n’umubare munini w’abanyamerika bari bashyigikiye ko iyi ngingo y’itegeko igumaho, nk’uko ikusanyabitekerezo ryakozwe ryabigaragaje.
Umucamanza Alito, mu mushinga yari yateguye kuri uyu wa gatanu, yanditse ko iyo ngingo y’itegeko, hamwe n’icyemezo gishimangira uburenganzira bwo gukuramo inda cyo mu w’1992, bitari byo umunsi byemezwa. Bityo ko bigomba kuvanwaho.
Uyu mucamanza akaba yongeyeho ko inzego zigenzura ibijyanye no gukuramo inda zisigaranye inzira za politiki, aho guca mu nkiko. Abandi bacamanza batoye bahindura iryo tegeko, kimwe na Bwana Samuel Alito barimo Clarence Thomas, Neil Gorsuch, Brett Kavanaugh na Amy Coney. Abo batatu ba nyuma bashyizweho na Donald Trump ubwo yari akiri perezida.
Abacamanza batatu Stephen Breyer, Sonia Sotomayor na Elena Kagan ni bo bari ku ruhande rushyigikiye ko ubwo burenganzira bugumaho. Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, John Roberts, we yanditse ko nta mpamvu yari ihari yo guhindura iryo tegeko.
Mu kanya gashize, Perezida Joe Biden amaze gusaba kongre y’Amerika ko yakora ibishoboka igasubizaho iryo tegeko rikongera kuba iteka mu gihugu. Mu gihe kandi urukiko rw’ikirenga rwari rukimara gukuraho ubwo burenganzira, abantu benshi bahise basesekara imbere y’inyubako yarwo bigaragamybya. Bamagana icyo cyemezo.
Facebook Forum