Uko wahagera

Commonwealth: Abakuru b’ibihugu na Za Guverinema Bazatangira Inama Ejo i Kigali


Igikomangoma Karoli na madamu we Camilla, bahagarariye Umwamikazi w'Ubwongereza muri iyi nama bageze i Kigali, aha basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku gisozi
Igikomangoma Karoli na madamu we Camilla, bahagarariye Umwamikazi w'Ubwongereza muri iyi nama bageze i Kigali, aha basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku gisozi

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya mbere kuva mu 2018. Yasubitwe inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya Covid 19. Inama nk’iyi yaherukaga kubera ku mugabane w’Afurika ubwo yakirwaga n’igihugu cya Uganda mu 2007.

U Rwanda rwakiriye iyi nama, rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Rwabaye igihugu cya Kabiri kitakolonijwe n’Ubwongereza nyuma ya Mozambique.

Abayobozi bakuru b’igihugu na za guverinema batandukanye batangiye kugera mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabili nibwo igikomangoma Charles w’Ubwongereza yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugore we Camilla.

Charles aje muri iyi nama nk’umushitsi w’icyubahiro uhagarariye nyina Umwamikazi Elizabeth II. Ni ku nshuro ya mbere umuryango w’Ibwami usuye u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma Charles yakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro nk’uko tubikesha urubuga rwa twitter rw’ibyo biro. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda.

Nyuma, Igikomangoma Charles n’umufasha we basuye urwibutswo rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Yasuye kandi urwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo inzirakarengane 10,000 nk’uko tubikesha urubuga rwa twitter rw’Igikomangoma Charles.

Ku rubuga rwe yanditse ko azirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Abandi bategetsi bategerejwe I Kigali barimo Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson w’Ubwongereza na Ministiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau.

Boris Johnson agiye kwitabira iyi nama nyuma y’iminsi yibasiwe n’abatavugarumwe na Leta ye ku cyemezo cyo gushaka kohereza abimukira mu Rwanda. Indege yagomba kuzana aba mbere mu Rwanda yahagaritswe n’icyemezo cy’urukiko rw’Ubulayi rushinjwe uburenganzira bwa muntu.

Abadashyigikiye icyo cyemezo barimo, abahagarariye imiryango yita ku mpunzi bashinja u Rwanda kutita ku burenganzira bwa muntu.

U Rwanda narwo rugahakana ibyo birego.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu izasozwa Kuwa Gatandatu n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu, yabanjirijwe n’izindi zahurije hamwe urubyiruko, abagore, n’abacuruzi by’umwihariko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG