Uko wahagera

Libiya: Ministri w'Intebe Arashaka Kwirukana Ingabo z'Amahanga mu Gihugu


Fathi Bashagha, Ministri w'INtebe wa Libiya
Fathi Bashagha, Ministri w'INtebe wa Libiya

Minisitiri w’intebe washyizweho n’inteko ishinga amategeko ya Libiya, Bashagha, uyu munsi kuwa gatatu yavuze ko guverinema ye ishyigikiye ko ingazo zose z’amahanga zikurwa mu gihugu hamwe n’abacancuro bo muri Libiya, hisunzwe imyanzuro ya komite yashyiriweho kurinda ihagarikwa ry’imirwanyo nyuma y’ubushyamirane bwo mu 2014 kugeza muri 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, i Londres, aho Bashagha yarimo kugerageza gushakira inkunga guverinema mu rwego rwo kwisubiza Tripoli, uyu muyobozi yavuze ko “ashyigikiye byimazeyo” komite yemeranyijwe ko abarwanyi b’abanyamahanga bagomba kwirukanwa mu gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 59, yavuze ko guverinema ye mu mujyi wa Sirte mu burasirazuba bw’igihugu, yatangiye akazi kayo.

Guhera mu kwezi kwa kane, amatsinda ari mu burasirazuba bw’igihugu yafunze ibigo byinshi bya lisansi, basaba ko Bashagha, afata ubutegetsi mu murwa mukuru. Ibyo byahagaritse ibikorwa bijyanye na lisansi byongera igitutu ku biciro bya byo kw’isi.

Abajijwe ibyerekeye abacancuro bigenga b’Abarusiya bo mu itsinda Wagner bari muri Libiya, Bashagha yavuze ko bahari. Gusa yumvikanishije ko ahagaze ku ruhande rwa komite ya 5+5 irimo abofisiye batanu bava muri buri ruhande rwari mu ntambara ya 2014-2020, yemeje ko buri musirikare w’umunyamahanga agomba kuva mu gihugu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG