Uko wahagera

Amashami ya ONU Araburira ku Bijyanye n’Inzara muri Somaliya


Amashami ya ONU araburira ku bijyanye n’inzara muri Somaliya n’impfu zizibasira abana mw’ihembe ry’Afurika. Niba amafaranga yasabwe, akenewe byihutirwa, atabonetse ngo arengere ubuzima bw’abantu ibihumbi amagana bashonje n’abana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Mu karere k’ihembe ry’Afurika, imyaka ibaye ine yikurikiranyije, imvura itagwa. Ni ibihe bitigeze bibaho mu myaka byibura 40 ishize. Igihe amapfa yakomeza, programu ya ONU yita ku biribwa, PAM, iburira ko abantu bagera muri miliyoni 20 bazagira ibibazo by’inzara mbere y’impera z’uyu mwaka. Ikigega cya ONU cyita ku bana, UNICEF, gitangaza ko abana barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 mu mpande zose za Etiyopiya, Kenya na Somaliya bakeneye byihutira kwitabwaho. Ahanini kubera indwara zituruka ku mirire mibi yo mu bwoko bwica kurusha ubundi.

Rania Dagash-Kamara, ni umuyobozi wungirije wa UNICEF mu karere k’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika. Avugira mu murwa mukuru wa Kenya,
Nairobi, yavuze ko ikibazo gikaze by’umwihariko ku bana bo muri Somaliya bakeneye kuvurwa byihutirwa.

Uyu muyobozi avuga ko abana babarirwa mu 368.000 muri Somaliya, bakeneye kuvurwa indwara zituruka ku mirire mibi byihutirwa. Uyu mubare awugereranya n’abana 340.000 bari bakeneye kwitabwaho, muri ubwo buryo mu mwaka wa 2011 wabayemo amapfa.

Avuga ko abantu barenga ibihumbi 250 bapfuye mu nzara yo mu 2011 muri Somaliya. Yongeraho icya kabiri cy’abo, bari abana bari bafite munsi y’imyaka itanu. Dagash-Kamara, avuga ko abana barimo gupfa bazize urukomatanye rw’imirire mibi n’indwara zica nk’iseru na Cholera.

Uyu muyobozi avuga ko amapfa yishe imyaka mu mirima n’amatungo kandi yakamije imigezi n’amasoko. PAM ivuga ko ibihugu byateye imbere bigize itsinda rya birindwi (G-7) bifite mu biganza ububasha n’ubushobozi bwo gukumira amakuba atakagombye kuba. Amashami ya ONU aratakambira ibyo bihugu, bizakora inama mu mpera z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG