Uko wahagera

Mali: Abasirikare Batembagaje Ubutegetsi Bazobusubiza mu Myaka 2


Koloneli Assimi Goita
Koloneli Assimi Goita

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bazafata amezi 24 guhera mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2022, basubijeho ubuyobozi bwa gisivili nyuma ya Kudeta yabaye mu kwezi kwa munani 2020.

Umuvugizi wabo yavuze ejo kuwa mbere ko ari uburyo bw’imishyikirano n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, kugirango ukureho ibihano birimo kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Abayobozi b’ingabo b’iki gihugu bakomeje kotswa igitutu ngo bagarure demokarasi kuva bahiritse guverinema kandi bananiwe kwubahiriza amatora bari bijeje mu kwezi kwa kabiri. Byatumye bafatirwa ibihano n’umuryango wa CEDEAO.

Avugira kuri televisiyo y’igihugu, Abdoulaye Maiga, umuvugizi wa guverinema y’inzibacyuho, yavuze ko igihe cy’inzibacyuho ari amezi 24, guhera kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2022. Maiga yavuze ko iryo teka rije rikurikira icyo yise “imishyikirano igeze kure na CEDEAO” kandi ko Mali ifite icyizere ko ibihano bishobora kuzakurwaho. Uyu muyobozi yongeyeho ko kwemera iri teka, ari ikimenyetso cy’uko abayobozi ba Mali bifuza ibiganiro na CEDEAO.

Abayobozi b’ingabo zakuyeho ubutegetsi muri Mali n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, bakunze kutumvikana ku myaka itanu yasabwaga mbere y’uko hakorwa amatora. Iyo myaka yaje kuvamo ibiri. Ibi nabyo CEDEAO yari yabanje kubyanga, ivuga ko ari igihe kirekire gikabije. Uyu muryango ntacyo wahise uvuga kw’iteka rishyiraho amezi 24, yemejwe ejo kuwa mbere.

Maiga yavuze ko umuhuza wa CEDEAO, Goodluck Jonathan wahoze ari perezida wa Nijeriya n’abakuru b’ibihugu, bamenyeshejwe iby’iryo teka. Yakomeje agira ati: “Dufite icyizere ko ibihano bizahita bikurwaho”. Yongeyeho ko ingenga bihe y’amatora izakuriraho.

Abakuru b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bahuriye Accra mu murwa mukuru wa Ghana mu mpera z’icyumweru, kandi bemeranyije kudakuraho ibihano, birimo ifungwa ry’imipaka n’inzitizi ku bikorwa by’imali, uretse gusa igihe abayobozi b’agateganyo ba Mali, bagabanya igihe cy’inzibacyuho. Abakuru b’ibihugu, byitezwe ko bazongera guteranira mu yindi nama, mbere y’itariki ya 3 y’ukwezi gutaha kwa karindwi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG