Abakristu basaga imiliyoni baturutse mu bice bitandukanye by’isi bateraniye ahitwa I Namugongo mu mujyi wa Kamapala muri Uganda mu rugendo rutagatifu rwo kwibuka Abamaritiri bishwe bahowe Imana muri icyo gihugu.
Mu bishwe mu 1885, harimwo abihaye Imana gatolika 40, mu 1885. Bishwe bitegetswe n'Umwami Mwanga II wa Buganda abaziza kutamwumvira bagahitamo kuyoboka Ubukirisitu bwari bwazanywe n’abamisiyoneri.
Buri mwaka tariki 3 y’ukwezi kwa gatandatu, ni umunsi w’abahowe Imana Ibugande. Ni umusi wizihizwa muri kiliziya gatolika ku isi yose. Muri Uganda ni umunsi w’ikiruhuko ku baturage bose.
Abakirisitu biganjemo abanyagatolika n'abaporoso baturutse impande zose z'isi bari bamaze imyaka ibiri batitabira uwo muhango kubera ikiaza ca Covid-19, uyu munsu baturukanye imihingo yose baza muri urwo rugendo rutagatifu no gusenga.
Bamwe mu bakirisitu baturutse kure nka Kisoro mu majyepfo ya Uganda, na Arua mu majyaruguru. Hari abandi baturutse mu bihugu bituranye na Uganda nka Tanzaniya na Kenya batangiye ingendo ntagatifu n’amaguru ibyumweru nka bitatu bishize kugira ngo bagera i Namugongo mbere yuko uyu musi ugera.
Abahowe Imana bo muri Uganda n’abantu barenga 40 b’Abagande. Iyicwa ryabo ryarahereye mu 1885-1887 nyuma y’abamisiyonari b’abakirisitu n’abayisilamu kugera muri iki gihugu.
Benshi bakoraga mu ngoro y’umwami wa Buganda Kabaka Mwanga wa Kabiri. Nyuma yo kumva ubutumwa bw’ivanjiri babwirijwe n'abamisiyoneri, bahisemo kureka imigenzo gakondo yari isanzwe mu bwami icyo gihe, ndetse banga kongera gutega amatwi Umwami ababwira kudakurikiza ibyo amadini y’amahanga yabigishaga.
Igihe banze kumva ibyo umwami yababwiraga, yategetse abamurindaga kubica babatwitse. Ukurikije ibitabo by’amateka y’I Namugongo, bazanwaga aha hantu bakuwe mu mpande zitandukanye bakururwaga ku migongo yabo. Iyi ni nayo mpanvu aho biciwe hiswe Namugongo.
Biravugwa ko babwirwaga kubanza gukusanya inkwi zo kubatwikisha barabyemera. Nuko bemera gutwikwa umwe nyuma y’undi aho kwamagana Ubukristu.
Ibi ni byo abayobozi b'amadini bavuga ko ari imbuto zamezemo ukwizera gukomeye muri Uganda. Musenyeri Robert Muhirwa wo muri diyosezi ya porte ya Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda wakuriye igitambo cya misa yongeye gusobanura ivy'ayo mateka.
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu byose bya Afrika y’uburasirazuba, n’ahandi. Harimo n’abaturutse muri Nigeriya, Ghana, Afrika yepfo, Uburayi, n’Amerika.
Mu butumwa bwoherejwe na Perezida Yoweri Museveni, yasabye abizera kureka ivangura rishingiye ku idini, imyizerere ya politiki, ubwoko, bakigana abahowe Imana bo muri Uganda gukomeza gushikama mu byo bemera.
Inzira yo guhindura abamaritiri ba Uganda abayoboke cyangwa Abatagatifu ba kiliziya gatolika yatangiye mu 1920 irangira muri 60.
Facebook Forum