Uko wahagera

Rwanda: Miss Elsa Agiye Gukurikiranwa ari Hanze


Miss Elsa Iradukunda
Miss Elsa Iradukunda

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu rwafashe umwanzuro wo gufungura Miss Iradukunda Elsa agakurikiranwa ari hanze. Icyemezo cyasomwe Miss Iradukunda ari mu rukiko ndetse n’umwunganizi we. Urukiko rwabanje gusoma ibyaha akekwaho, rusobanura n’uburyo impande zombi zireguye.

Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko Miss Iradukunda arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Uyu Iradukunda nawe n’umwunganira ni byo bari basabye mu iburanisha ribanza nkuko byasomewe mu ruhame ubwo urukiko rwatangazaga umwanzuro warwo. Urukiko rwahise rushimangira ko icyemezo cyo kurekurwa gihita gishyirwa mu bikorwa.

Akimara kumva ko arekuwe by’agateganyo, Miss Rwanda 2017 Iradukunda yagaragaje ibyishimo. Umwunganizi we mu mategeko, Me Nyamaswa Raphael, nawe ntiyahishe icyari ku mutima we.

Urukiko rwagaragaje ko Elsa Iradukunda yatanze amakuru y’ukuri, ari nayo mpamvu ubushinjacyaha bwamusabiye gufungurwa by’agateganyo. Me Nyamaswa yasobanuye ko n’ubwo uwo yunganira afunguwe, agikurikiranwa n’amategeko.

Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku itariki 8 z'uku kwezi 2022. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné, we ugifunze kugeza ubu. Uyu Ishimwe Dieudonne ni we wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG