Muri Uganda inzego z’umutekano zataye muri yombi Kizza Besigye wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu. Yafunganywe n'abo bari kumwe mu myigaragambyo yaburijwemo n'inzego z'Umutekano mu murwa mukuru Kampala.
Uyu mugabo w’imyaka 66 yari atangije imyigaragambyo yo kwamagana ijambo Perezida Yoweri Museveni yagejeje ku baturage ababwira ko ntacyo igihugu kizakora ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibya peroli rikomeje kugaragara muri Uganda.
Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Ignatius bahizi uri i Kampala muri Uganda yavuganye na Geoffrey Mutagoma abanza kumubwira imvano y’ubwo bushyamirane
Facebook Forum