Uko wahagera

Turukiya Ntishaka ko Finlande na Suwede Byinjira mu Muryango wa OTAN


Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ntashaka ko Finlande na Suwede byinjira muri OTAN
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ntashaka ko Finlande na Suwede byinjira muri OTAN

Ejo kuwa gatandatu biteganijwe ko Perezida wa Turikiya azavugana n’abayobozi b’igihugu cya Finlande yerekana ko akomeje kutemera ko Finalande na Suwede bwo kwinjira mu muryango wa OTAN.

Tayyip Erdogan yashyize ibi ahagaragara asa nk’ushinja ibi bihugu byombi gucumbikira imitwe we yita iy’iterabwoba. Iyi mitwe Perezida Erdogan avuga ko yageregeje guhirika ubutegetsi mu gihugu cye muri 2016.

Uretse kuba perezida wa Turukiya yifuza kuvugana n’abayobozi ba Finalande ku munsi w’ejo, binateganijwe ko azavuga na Ministiri w’intebe b’Ubwongereza, mu gihe uyu munsi kuwa gatanu yavuganye na Ministiri w’intebe w’Ubudage.

Ku bw'ibyo, Erdogan asaba intumwa za Finlande na Suwede kutazirirwa zigora zijya muri Turukiya gushaka kumwumvisha ko yahindura icyemezo yafashe. Aha akumvikanisha ko imitwe yita iy’iterabwoba ishobora kugaruka muri Turukiya mbere y’uko ibi bihugu byemererwa kwinjira muri OTAN. Finlande na Suwedi byasabye kwinjira muri OTAN kuri uyu wa gatatu, icyemezo byafashe nyuma y’aho Uburusiya bwagabiye ibitero kuri Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG