Inkuru y’ubu bufatanye mu by’ubukungu yatangajwe nyuma y’ibiganiro bibaye ku nshuro ya kane i Bujumbura mu Burundi, byahuje ministri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi, Albert Shingiro, n’uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi muri icyo gihugu n’intumwa ayoboye.
Nyuma y’ibi biganiro byabereye mu muhezo impande zombi zemeje ko abacuruzi bo mu bihugu by’Ubulayi bagiye gushora imali yabo mu Burundi kandi umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi uzashyira 85 ku ijana by’inkunga utanga mu Burundi mu byerekeye uburinganire no guteza imbere abagore.
Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Eloge Willy Kaneza yabikurikiye ategura iyi nkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum