Uko wahagera

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga Azasifura mu Mikino y’Igikombe cy'Isi


Mukansanga Salima

Ni ubwa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu rwego rw'abagabo FIFA itoranyije n'abasifuzi b'abagore.

Muri Qatar mu kwezi kwa 11 k'uyu mwaka bazaba ari batandatu, ku basifuzi 105 bose FIFA yatangaje. Batatu muri bo, Salima Mukansangawo mu Rwanda, Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa na Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani bazaba ari abasifuzi bo hagati mu kibuga. Ni ukuvuga ko bazayobora imikino.

Abandi bagore batatu, bakomoka muri Bresil, Mexique, na Leta zunze ubumwe z'Amerika, bazaba bari mu basifuzi bungirije, bafasha abo mu kibuga bari ku ruhande rwacyo.

Mukansanga afite imyaka 33 y'amavuko. Yabaye umugore wa mbere na mbere mu mateka wayoboye umukino mu gikombe cy'Afrika cy'ibihugu mu rwego rw'abagabo, cyakiniwe muri Kameruni guhera ku itariki ya 9 y'ukwa mbere kugera ku itariki ya 6 y'ukwa kabiri muri uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG