Uko wahagera

Rwanda: Kiyovu Sports Yatsinze APR FC Irushaho Kuyisatira


KIYOVU
KIYOVU

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC irushaho kuyisatira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu mikino yari igeze ku munsi wayo wa 27, ku wa gatandatu habaye imikino ine. Ikipe ya Marines FC yatsinze Etincelles FC ibitego 4 kuri 1 kuri Sitade Umuganda i Rubavu. Ibyo bitego 4 kuri 1 kandi ni byo Gorilla FC yatsinze Bugesera FC kuri Sitade y'i Bugesera.

Etoile de l'Est yatsinze Espoir FC ibitego 3 kuri 1 kuri Sitade y'i Ngoma. Mu mukino wa karundura wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze APR FC ibitego 2 kuri 1. Ibitego bya Kiyovu Sport byatsinzwe na Abedi Bigirimana na Emmanuel Okwi na ho igitego cy'APR FC gitsindwa na Ombolenga Fitina.

Ku cyumweru na bwo habaye imikino ine. Gicumbi FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa kuri Sitade y'i Gicumbi, Musanze FC inganya na Rayon Sport kuri Sitade Ubworoherane i Musanze. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC yanganyije na Mukura Victory Sport igitego kimwe kuri kimwe, Rutsiro FC inganya na AS Kigali ubusa ku busa kuri Sitade Umuganda i Rubavu.

Nyuma y'uko buri kipe imaze gukina imikino 27, ku rutonde rw'agateganyo amakipe akurikirana kuri ubu buryo:


1. APR FC ifite amanota 60 n'ibitego 23 izigamye
2. Kiyovu Sport 60 n'ibitego 22 izigamye
3. AS Kigali 44
4. Rayon Sport 44
5. Mukura Victory Sport 41
6. Police FC 37
7. Musanze FC 37
8. Espoir FC 33
9. Marine FC 33
10. Etincelles FC 31
11. Gasogi United 30
12. Bugesera FC 30
13. Gorilla FC 29
14. Rutsiro FC 26
15. Etoile de l'Est 26
16. Gicumbi FC 18.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG