Uko wahagera

Rwanda: Ekipe ya APR FC Iracyari ku Mwanya wa Mbere


Ekipe ya APR FC
Ekipe ya APR FC

Inyuma y'umunsi wa 26 wa shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC, iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo, na ho Gicumbi FC ishobora kongera ikamanuka mu kiciro cya kabiri.

Ku wa gatandatu w'ino ndwi habaye imikino itanu. Mukura Victory Sport yanganyije na AS Kigali ibitego bibiri kuri bibiri kuri Sitade Huye. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sport yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2 kuri 2 mu mukino watangiye i saa sita n'igice. Kuri icyo kibuga, guhera i saa kenda n'igice hakurikiyeho umukino wahuje Gorilla FC na Rutsiro FC urangira banganya ubusa ku busa. Kuri Sitade Kamarampaka i Rusizi ikipe y'abasirikare b'u Rwanda APR FC yatsinze Espoir FC ibitego 3 kuri 2, na ho Etincelles FC itsinda Musanze FC igitego 1 ku busa kuri Sitade Umuganda i Rubavu.

Ku cyumweru Kiyovu Sport yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa, Gasogi United itsinda Police FC ibitego bitatu ku busa. Iyi mikino yombi yabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Kuri Sitade y'i Ngoma ikipe ya Etoile de l'Est yatsinze Marines FC ibiteo bibiri ku busa. Mu gihe hasigaye imikino ine kuri buri kipe kugira ngo shampiyona irangire, amakipe akurikirana kuri ubu buryo:


1. APR FC: amanota 60
2. Kiyovu Sport 57
3. AS Kigali 43
4. Rayon Sports 43
5. Mukura Victory Sport 40
6. Police FC 36
7. Musanze FC 36
8. Espoir FC 33
9. Etincelles FC 31
10. Bugesera FC 30
11. Marines FC 30
12. Gasogi United 29
13. Gorilla FC 26
14. Rutsiro FC 25
15. Etoile de l'Est 23
16. Gicumbi FC 17

Mu mupira w'amaguru kandi ku wa gatatu ndetse no ku wa kane w'iki cyumweru hateganyijwe imikino ibanza ya kimwe cya kabiri kirangiza mu guhatanira Igikombe cy'Amahoro. Ku wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sport izahura na APR FC. Kuri uyu mukino w'ishiraniro washyizwe ku giciro cy'amafaranga y'u Rwanda 50.000 mu myanya y'icyubahiro, Jean Fidèle Uwayezu umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sport izaba yakiriye mukeba, avuga ko APR FC itabateye ubwoba.

Ku wa kane tariki ya 12 Gicurasi, AS Kigali izahura na Police FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Imikino yo kwishyura izaba ku matariki ya 18 na 19 muri uku kwezi kwa gatanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG