Uko wahagera

Ubulayi n'Amerika Banenze Polisi ya Isirayeli Yakubise Abagiye Gushyingura


Polisi y Isirayeli isatira abanyepalestina batwaye umurambo w'umunyamakuru Shireen Abu Akleh
Polisi y Isirayeli isatira abanyepalestina batwaye umurambo w'umunyamakuru Shireen Abu Akleh

Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi kuri uyu wa gatandatu bamaganye ibyakozwe n’abapolisi ba Isirayeli ubwo biraraga mu Banyepalistina bwanyuraga i Yerusalemu bahetse umurambo w’umunyamakuru Shireen Abu Akleh, bakabakubita.

Abari batwaye isanduku irimo umurambo babuze gato ngo bayirekure kubera uburibwe bwa za ndembo bakubitwaga.

Ejo ku wa gatanu abantu babarirwa mu bihumbi bazimagije igice gikuru cy’umurwa wa Yerusalemu bahujwe no gushyingura uwo munyamakuru wa Al Jazeera wari inararibonye mu mwuga. Amaze iminsi ibiri aguye mu gitero Isirayeli yagabye muri Cisjordaniya.

Amashusho yatambutse kuri za televiziyo yerekanye abari batwaye isanduku irimo umurambo wa Abu Akleh bakirana no kuyikomeza ngo ititura hasi mu gihe abapolisi babasatiraga bakaraga za ndembo, basumira abaje gushyingura bakabambura amabendera ya Palestine.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko “yahangayikishijwe cyane” n’ayo mashusho mu gihe Ubumwe bw’Ubulayi bwavuze ko ‘bwatangajwe n’ikoreshwa ry’ingufu zitari ngombwa”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG