Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Rumaniya yemeje aya makuru ivuga ko iyirukanwa ry’aba badiplomate rikurikiwe n’iryari riherutse gukorwa na Rumaniya mu kwezi kwa kane. Icyo gihe yirukanaga abadiplomate 10 b’Uburusiya.
Rumaniya ariko ivuga ko ibi bikorwa birenze ku masezerano y’i Vienne agenga ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu. Ku ruhande rwabwo, Uburusiya bwamaganiye kure ibirego bya Romaniya buyishinja ibyaha by’intambara muri Ukraine.
Ejo kuwa kane, Rumaniya yahamagaye ambasaderi w’Uburusiya kugira ngo asobanure inyandiko yasohotse ku rubuga rw’Ambasade y’igihugu cye. Iyo nyandiko yamaganaga icyo bise, ibinyoma, ubushotaranyi ndetse no guhindagura amakuru ku bijyanye n’ibibera muri Ukraine bikorwa kandi biterwa inkunga n’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi.
Kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, ibihugu byo mu Burayi n’Amerika ntibyahwemye kwirukana abadiplomate b’Uburusiya, mu gihe Uburusiya nabwo buvuga ko buzajya bwihimura.
Facebook Forum