Uko wahagera

Rwanda: Icyuho mu Micungire y'Imari ya Leta


Abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yompi mu Rwanda
Abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yompi mu Rwanda

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis kamuhire avuga ko nubwo igipimo cy’abakoresha neza umutungo wa Leta cyazamutse, kikagera kuri 57 ku ijana kivuye kuri 38 ku ijana, hakiri icyuho mu micungire y’imari ya Leta.

Ibi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis kamuhire, yabitangarije inteko ishinga amategeko imitwe yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Iyi Raporo yatangajwe yagenzuye ibigo n’inzego za Leta zigera kuri 206, umugenzuzi w’imari ya Leta agasobanura ko mu bigo 96 byagenzuwe byagize Raporo ya Ntamakemwa, ibigo 60 bigira Raporo ya byakwihanganirwa mu gihe ibigo 13 byagize ibigo ya biragayitse.

Umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta akavuga ko ibigo byabonye nta makemwa byazamutse kuko byavuye kuri 53 ku ijana mu mwaka wa 2020 bikaba ubu byarageza kuri 57 ku ijana. Gusa umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agasobanura ko iri zamuka ritabujije ibigo n’imishinga guhombya umutungo w’igihugu.

Umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta avuga ko kugeza ubu amafaranga asaga miliyari 2, 4 ataragaruzwa muri miliyari 5, 5 yari yanyerejwe umwaka ushize.
Abadepite bakaba bagaragaje ko batazi amaherezo y’imari ya Leta ihora ihomba buri mwaka.

Hari bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko basabye ko imikorere ikwiye guhinduka. Nyuma yo kugezwaho Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta, abadepite bagize komisiyo y’umutungo w’igihugu bagenda batumiza buri rwego rwose rwavuzwe, rugasobanura uko umutungo w’igihugu wabuze.

Gusa ibi bigiye bikorwa buri gihe uko iyi raporo isohotse, buri mwaka abadepite bagaragaza ko birambiranye, ariko bikongera uko umwaka utashye. Kugeza ubu Leta itangaza ko yashyize imbaraga mu kugaruza umutungo w’igihugu, ariko kenshi iyo bigeze mu nkiko ibyaha bifata mbarwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG