Uko wahagera

Hashize Iminsi 7 Indwara ya Ebola Itagaragara muri Kongo


Uyu mukobwa bamuteraga urukingo rwa Ebola i Goma, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo hari taliki 5/8/2019.
Uyu mukobwa bamuteraga urukingo rwa Ebola i Goma, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo hari taliki 5/8/2019.

Muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, uko ibintu bihagaze ubu, nta muntu mushya wemejweho indwara ya Ebola mu minsi irindwi ishize, biratanga icyizere.

Byatangajwe uyu munsi kuwa kane n’umuyobozi mw’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya icyo cyorezo, ubwo yasobanuraga iby’iyi ndwara mu gihugu.

Muganga Mory Keita, yagize ati: “Umuntu uheruka wemejweho iyo ndwara, yatangajwe kw’italiki ya 4 y’uku kwezi kwa gatanu”.

Uyu muyobozi akomeza agira ati: “Cyakora abantu 480 bagize aho bahurira n’abarwayi ba Ebola, baracyacungirwa hafi. Muri abo, abagera muri 200, uyu munsi baruzuza iminsi 21 y’igihe bagomba gukuriranirwa hafi”.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG