Uko wahagera

Leta y'Uburundi Iravuga ko Igiye Kwihutisha Itangwa ry'Impapuro z'Inzira


Impapuro za pasiporo y'Uburundi
Impapuro za pasiporo y'Uburundi

Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka mu Burundi biravuga ko bigiye kwihutisha itangwa ry'impapuro z'inzira. Abakozi b'ibyo biro baratangaza ko ibikoresho byaburaga byatumaga abazisabye bashobora kumara amezi batazibonye ubu byamaze kuboneka.

Uru rwego ruremeza ko ubu noneho usabye uru rupapuro azajya arubona nyuma y'iminsi itatu gusa. Rwahamagaye abazisabye gutangira kugana aho bazisabiye kugira ngo bazihabwe.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Desire Hatungimana yateguye inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG