Uko wahagera

Inkunga Ukraine Yahawe n'Amerika n'Ubulayi Yabereye Uburusiya Inkomyi


Ishusho igaragaza intambara y'Uburusiya na Ukraine
Ishusho igaragaza intambara y'Uburusiya na Ukraine

Uburusiya buratangaza ko n’ubwo inkunga ya gisirikari ibihugu byo mu burengerazuba buha Ukraine yagabanyije umuvuduko w'ibitero byabwo, itazabubuza kugera ku ntego bwihaye.

Ni intambara imaze ibyumweru hafi 10 itangijwe n’Uburusiya. Imaze guhitana ibihumbi by’abantu, isenya imijyi itandukanye inakura mu byabo abantu barenga miliyoni 13.

Uburusiya bwemera ko inkunga y’ibihugu by’Iburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika yatumye intego bari bihaye yo kuba basoje iyo ntambara batayigeraho nk’uko byari biteganijwe.

Umuvugizi wa perezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov, avuga ko Ukraine yafashijwe n’amakuru y’ubutasi bwa gisirikari ihabwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’umuryango wa gisirikali wa OTAN.

Pestow yongeraho ko inkunga za gisirikari icyo gihugu bateye kibona zirimo intwaro nabyo byakoze mu nkokora umuvuduko wabo.Gusa akemeza ko ibyo byose bitazabuza Uburusiya gutsinda urwo rugamba no kugera ku ntego bihaye yo gusenya ubushobozi bwa gisirikari bwa Ukraine.

Peskov yasubizaga inyandiko yasohotse mu kinyamakuru The New York Times cyandikirwa muri Amerika, ivuga uko amakuru y’ubutasi, Amerika yahaye Ukraine yifashishijwe kwica abajenerali b’Abarusiya ku rugamba.

Icyo kinyamakuru cyanditse ko abajenerali 12 b’Uburusiya bamaze gupfira ku rugamba bishwe n’ingabo za Ukraine.

Kuva bananiwe gufata umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev, ubu ingabo z’Uburusiya zatangije ibitero mu burasirazuba n’amajyepfo ya Ukraine hegereye inyanja y’umukara

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG