Uko wahagera

Ubushinwa Bwinjije mu Mategeko Amasezerano yo Kurwanya Imilimo y'Uburetwa.


Ubushinwa bwinjije mu mategeko yabwo amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya imilimo y'uburetwa. Inteko ishinga amategeko y'Ubushinwa yemeje amasezerano mpuzamahanga abiri: ayo mu 1930 agamije kurandura imilino y'agahato iyo ari yose ku isi kandi asaba leta ziyemera gushyiraho amategeko mpanabyaha ku muntu wese wakoresha abandi imilimo y'uburetwa, n'amasezerano yo mu 1957 abuza kugira akazi igikoresha ku bantu berekanye ibitekerezo byabo bya politiki binyuranye n'ibyo ubutegetsi.

Umuryango Mpuzamahanga w'Umulimo, OIT mu magambo magufi y'Igifaransa, uvuga ko aya masezerano ari amwe mu masezerano mpuzamahanga y'ibanze agenga umulimo. OIT yishimiye icyemezo cy'Ubushinwa. Mu itangazo yashyize ahagaragara, iravuga ko noneho Ubushinwa bwiyemeje kurandura uburyo ubwo ari bwo bwose bw'imilimo y'agahato n'uburetwa, kwemerera abaturage babwo gukora akazi mu bwisanzure no kubahiriza uburanganzira bwabo mu kazi, no gukurikiza amahame mpuzamahanga ya OIT.

Ubushinwa bwemeye aya masezerano mu gihe bumaze imyaka buregwa gukoresha imilimo y'uburetwa nk'intwaro ya politiki ku baturage bayo bo mu ntara Xinjiang, mu majyaruguru y'igihugu, biganjemo cyane cyane abo mu idini rya Islam, by'umwihariko abo mu bwoko bw'aba-Uighur.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'Umuryango w'Abibumbye bemeza ko aba-Uighur bagera kuri miliyoni bafungiwe mu bigo "by'iyicarubozo, imilimo y'uburetwa, no kubafunga imyanya y'imyororokere kugirango batabyara." Danemark, Canada, na Leta zunze ubumwe z'Amerika bo bemeza ahubwo ko ibyo bikorwa bishobora kwitwa jenoside.

Ubushinwa bubitera utwatsi, ahubwo bukavuga ko ibigo byo muri Xinjiang bufungiramo aba-Uighur bigamije kubigisha imyuga no kubaranduramo amahame y'ubutagondwa bwa kislamu. Amahanga, arimo Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi, bafatiye ibihano abategetsi batandukanye b'Ubushinwa kubera iki kibazo cyo muri Xinjiang.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG