Indege y’ikigo cy’igihugu gitwara abantu mu ndege, Rwanda Air, yanyereye irenga umuhanda igihe yari imaze kwururuka kubera imvura nyinshi yagwaga ku kibunga mpuzamahanga cya Entebe muri UgandA. Abari bayirimo bose bashoboye kuyivamo amahoro. Ikigo cya Uganda gishinzwe by’indege kiratangaza ko harimo hakorwa ibishoboka kugirango iyo ndege ya Rwanda Air ikurwe mu nzira, bityo ikibuga cyongere gukoreshwa. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika I Kampala Ignatius Bahizi yavuganye na Venuste Nshimiyimana atangira amubwira ikivugwa ko cyateye iyo mpanuka.
Facebook Forum