Ishami y'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko irimo kongera ibikorwa byayo by’ubutabazi kuri miliyoni z'abaturage ba Ukraine bateshejwe ingo zabo n’imirwano yakajije umurego no kuba barushaho guhutazwa n’ingabo z’Uburusiya.
Kuva Uburusiya buteye Ukraine tariki 24 y’ukwezi kwa kabiri, byateye guhunga hutihuti byongera n’ibibazo byugarije ikiremwa muntu kw’isi. HCR ivuga ko iraswa ry’imijiyi ya Ukraine no kwibasira abasivili n’ibikorwa byabo remezo, byatumye miliyoni zirenga 4 n’ibihumbi 200 by’abanya-Ukraine bahungira mu bihugu baturanye, kandi miliyoni 7 n’ibihumbi 100 bataye ibyabo imbere muri Ukraine.
HCR ivuga ko irimo kwagura infashanyo yayo ku mpande zombi.
Iri shami rya ONU, rivuga ko irimo kwongera infashanyo imbere no hanze ya Ukraine, kugirango ribashe kubonera abataye ibyabo, ibyo bakeneye, bigenda byiyongera. Umuvugizi wa HCR, Matthew Saltmarsh, avuga ko ibigo bikusanyirizwaho infashanyo n’ibyo ifatirwaho birimo kwiyongera kugirango bibashe kurushaho kugera ku bandi bantu bataye ibyabo imbere mu gihugu.
Mu gihe gutanga infashanyo yo kurengera ubuzima bw’abo bataye ibyabo, birimo gushyirwamo ingufu, umuvugizi wa HCR yumvikanisha ko kugeza iyo nfashanyo ku bayikeneye, bikomeje kuba ingorabahizi ahantu hatandukanye kubera imirwano ihabera. Cyakora avuga ko abakozi b’ubutabazi bakomeje kugerageza kugera mu bice byafashwe nk’i Mariupol na Kherson.
Saltmarsh avuga ko HCR, kw’itariki ya 1 y’ukwezi kwa gatatu, yasabye miliyoni 550 n’ibihumbi 600 by’amadolari, ubu adahagije mu guhangana n’ibibazo abataye ibyabo bafite. Avuga ko umugambi mushya uzumvikanwaho, uzatangazwa mu mpera z’uku kwezi.
Facebook Forum