Abantu bataramenyekana baraye bateye grenade mu mujyi wa Kigali, mu Kagali ka Nyakabanda, mu mudugudu w’Indakemwa, bakomeretsa umwana muto w’u mukobwa.
Ibyo byemejwe n'umwe mu baturage babibonye ndetse n'Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera
Umwe mu babibonye yavuze ko ari ibintu bibaye bitunguranye hamaze kuba inama y'umudugudu yo kwibuka nyuma haza umuntu imvura irimo kugwa atera grenade ahita abura.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana yavuganye n'umuturage uba aho iyo grenade yatewe. Ikiganiro bagiranye ushobora kucyumva hano mu ijwi hano hepfo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda John Bosco Kabera na we wemeje amakuru y'iterwa ry'icyo gisasu yavuze ko uwagiteye kugeza ubu kugeza ubu ataratabwa muri yombi ariko iperereza rikomeje. Yavuze ko ntawakwemeza ko icyo gisasu gifitanye isano n'icyunamo.
Iki ni ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi
Facebook Forum