Uko wahagera

RDC: Abantu 21 Baraye Bishwe n'Abakekwa Kuba Inyeshyamba za ADF


Ingabo za Leta ya Kongo mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za ADF
Ingabo za Leta ya Kongo mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za ADF

Igitero cyabaye mu mudugudu wa Masambo, mu karere ka Rwenzori, nko muri kilometero 40 uvuye mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umwe mu barokotse witwa Kakule Saanane yabwiye ikigo ntaramakuru Reuters cy'Abongereza ko "ari igitangaza kuba yarusimbutse." Ati: "Twari turyamye, maze dukangurwa n'amasasu n'abaturanyi bavuza induru. Twahise tubaduka, turiruka."

Saanane na Ricardo Rupande, perezida wa sosiyete sivili ya Rwenzori, bavuga ko abicanyi bamaze kugenda babaruye imirambo y'abantu 21, ariko ko abishwe bashobora kuba ari benshi kurushaho kubera ko hari abaturage bazimiye. Bakeka ko abicanyi ari ab'umutwe wa ADF wakomotse muri Uganda.

Umuvugizi w'ingabo za leta muri Rwenzori, Capitaine Antony Mwalushayi, yirinze kugira icyo atangaza, avuga gusa ko baza gusohora itangazo.

Umuryango w'Abibumbye uvuga ko ADF imaze kwica abaturage b'inzirakarengane ibihumbi kandi ko ubwicanyi bwayo bushobora kwitwa ibyaha by'intambara.

Mu kwezi kwa 12 gushize, Uganda yohereje abasirikare barenga igihumbi bagiye gufasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya ADF.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG