Uko wahagera

Muri Beralusiya barajya Gufasha Ukraine Urugamba Irwana n'Uburusiya


Abasirikare ba Belarusiya
Abasirikare ba Belarusiya

Amakuru mashya y'Abanyabelarusiya barwana ku ruhande rwa Ukraine mu ntambara irwana n'Uburusiya yagiye ahagaragara.

Barabikora mu rwego rwo gushaka 'kubohora' igihugu cyabo bagamije kugobotora mu maboko y'ubutegetsi bw'umunyagitugu Alexander Lukashenko ushyigikiwe n'Uburusiya.

Mu kiganiro cyihariye yahaye ijwi ry'Amerika ku wa kabiri, umuyobozi wungirije w'ingabo zishyigikiye Ukraine zikomoka muri Belarusiya yatangaje ko umubare w'abasirikare ayoboye bajya kungana na batayo y'abasirikare ba Ukraine ubusanzwe iri hagati ya 450 na 500.

Iyi batayo yitiriwe Kastus Kalinouski Umunyabelarusiya w'impirimbanyi wayoboye abarwanyije Uburusiya bushaka kwigarurira icyo gihugu muri za 1860, iyobowe na Vadim Kabanchuk. Yatangaje ko abenshi baza kubashyigikira ku rugamba babyitabira banyuze ku rubuga rwa interineti rwashyiriweho iyo mpamvu.

Batayo Kalinouski yatangiye kwisuganya kuva aho Uburusiya bugabiye igitero muri Ukraine kuya 24 z'ukwezi kwa kabiri. Bakoresha umuyoboro wa Telegram gusangira amakuru n'amashusho y'ibibera ku rugamba. Taliki ya 9 z'ukwezi kwa gatatu, babinyujije kuri urwo rubuga, batangaje ko umutwe w'izo ngabo uhawe izina rya Kalinouski.

Abanyabelarusiya bamaze imyaka bashyigikira Ukraine bizera ko kuyirinda gutegekwa n'Uburusiya byabongerera ingufu zo kugobotora igihugu cyabo mu maboko ya perezida Lukashenko inshuti y'Uburusiya imaze imyaka 27 yose ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG