Ku munsi wa kabiri w'intambara ikaze hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Abanyekongo bakomeje guhunga ari benshi baturuka mu bice bya Bunagana muri teritwari ya Rutshuru.
Uyu munsi bamwe mu baturage ba Uganda baturiye agace k'umupaka kegeranye n'ahabera intambara hakurya muri Kongo na bo batangiye kuva mu byabo bahunga.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi arakurikiranira hafi iby'iyi ntambara. Yateguye inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum