Uko wahagera

Moderna: Urukingo rwa Covid 19 Ruhabwa Abana Ruri Hafi Kuboneka


Urukingo rwa Moderna

Iyi sosiyeti y’inyamerika, Moderna, yaraye itangaje ko irimo kubona urukingo rwa COVID-19, rukora ku mpinja, ibitambambuga n’abana biga mu kiburamwaka.

Perezida w’isosiyeti Moderna, Stephen Hoge yagize ati: “Uyu munsi twatangaje ibyo inyigo y’icyiciro cya gatatu yagezeho, mu bana bagera ku 5,000 bafite munsi y’imyaka itandatu bahawe doze ebyiri z’urukingo rwacu rwa COVID. Kandi inkuru nziza ni uko tugeze kw’ipfundo rikomeye ry’ubushakashatsi, bivuze ko urukingo rurinda abana bato COVID, ku rugero rumwe n’urw’abantu bakuru”.

Igihe abemeza ikoreshwa ry’imiti nibahamya ko doze nto ntacyo zishobora gutwara umwana kandi ko zikora neza, ibyo bizaba bivuze ko hari amahirwe yo gutangira gukingira abana bato mbere y’iyi mpeshyi.

Moderna ivuga ko mu byumweru biri imbere, izageza imibare yakusanyije, ku bemeza ikoreshwa ry’imiti ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburayi. Iyo sosiyeti ivuga ko izashyira ingufu mu gushaka uburyo ingimbi n’abangavu hamwe n’abana bari mu mashuri bakingirwa.

Mu gihe ibindi bihugu byo kw’isi byatanze uburenganzira bwo guha urukingo rwa Moderna abana bakuru, Leta zunze ubumwe z’Amerika yaruhariye abantu bakuru gusa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG