Izo nzitizi Kenya yakuyeho zirimo izabuzaga abantu guterana ari benshi mu mazu kimwe no mu nsengero. Ikindi n’uko abagenzi bagisohoka mu ndege basabwaga kwerekana ibipimo bigaragaza ko batanduye COVID-19.
N’ubwo ingamba zo kwirinda iyo ndwara zizakomeza, nko gukaraba intoki no guhana intera, kwambara adupfuka munwa n’amazuru mu ruhamwe, ntibikiri itegeko. Kandi ingamba zose zijyanye n’akato ku bantu bemejweho COVID-19 zahize zihagarikwa. Byavuzwe na minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Yongeyeho ko mu kwezi kwose gushize, muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika, ubwandu bwa COVID-19 bwagumye munsi ya 1 kw’ijana. Yavuze ko byaturutse ku mubare wiyongera w’abanyakenya bahisemo kwikingiza.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, guverinema yatangaje ko icyemezo cy’uko umuntu yikingije kizaba ngobwa guhera mu kwezi kwa 12, uwo mwaka nyine, kugirango abantu bemererwe kwinjira mu mashuri, mu modoka zitwara abagenzi, mu biro bya Leta, mu mahoteli, mu tubari, muri restora no muri pariki z’igihugu no mu byanya by’inyamaswa zo ku gasozi.
Cyakora, urukiko rwabyitambitse imbere, bitewe no kutabona neza uwakurikirana uko izo ngamba zishyirwa mu bikorwa cyangwa icyakorwa ku bantu batazabasha kubona urukingo. Minisitiri ntacyo yavuze ku bijyanye n’urukiko, uyu munsi kuwa gatanu.
Kenya, igihugu gifite abaturage miliyoni 54, cyabaruye abantu batagera kuri 35 ku munsi barwaye COVID muri iki cyumweru gishize, nk’uko imibare ya guverinema
ibigaragaza. Abantu bagera mu 323,000 banduye na 5,600 bapfuye, niyo mibare yabaruwe kuva icyorezo cyadutse mu 2020.
Muri Kenya, hafi 29 kw’ijana by’abantu bakuru barakiwe byuzuye. Baruta abo mu bihugu byinshi byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Reuters
Facebook Forum