Uko wahagera

Abantu Bitwaje Intwaro Bishe Abashinzwe Umutekano 19 Muri Nijeriya


Bamwe mu bapolisi bo muri Nijeriya bahiga imitwe y'abitwaje intwaro yayogoje abaturage
Bamwe mu bapolisi bo muri Nijeriya bahiga imitwe y'abitwaje intwaro yayogoje abaturage

Abantu bitwaje intwaro bishe abashinzwe umutekano 19 barimo abasirikare 13 mu mirwano yabereye muri Leta ya Kebbi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu.

Ibyo byatangajwe n'umwe mu bashinzwe umutekano na bamwe mu bahatuye kuri uyu wa gatatu.

Iyo mirwano yabaye ku wa kabiri mu rusisiro rw'ahitwa Kanya mu karere ka Danko-Wasagu, haciye umunsi umwe gusa bamwe mu baturage bishyize hamwe kirindira umutekano bishwe.

Agatsiko k'inkozi z'ibibi kishe abaturage 57 bari bishyize hamwe kugira ngo birwaneho hafi y'ahitwa Sakaba. Abahatuye bavuga ko ayo mabandi yagabye igitero ku rusisiro rwa Kanya ahangana n'abasirikare n'abapolisi mu gihe cy'amasaha atatu mu mirwano ikomeye.

Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya n'ibice byo muri icyo gihugu rwagati bimaze imyaka byaribasiwe n'amatsinda y'inkozi z'ibibi zitera insisiro z'abaturage zigasahura, zigashimuta inka ndetse zikanatwara bunyago abaturage zigamije gusaba incungu y'amafaranga.

Muri iyi minsi, kuva aho abasirikare batangiye guhanganira n'iyi mitwe, babamenesha aho bakambitse, ibitero nk'iki byariyongereye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG