Uko wahagera

Amerika: Amajwi y’Afurika mu Kibazo cya Ukraine n'Uburusiya Arakenewe


Inama idasanzwe ya ONU yateranye gutora ku bireba n'ikibazo cya Ukraine n'Uburusiya
Inama idasanzwe ya ONU yateranye gutora ku bireba n'ikibazo cya Ukraine n'Uburusiya

Muri iki cyumweru, ibihugu byinshi by’Afurika byatoye bishyigikira umwanzuro wamagana intambara Uburusiya bwagabye muri Ukraine. Cyakora inzobere zivuga ko ibihugu by’Afurika bishobora kuzavuga ikintu gito ku byerekeye intambara no kurinda ubutaka bwa Ukraine n’ubusugire bwayo.

Amerika ishaka ko ibihugu by’Afurika birushaho kuvuga ibijyanye n’Uburusiya mu gutera igihugu bituranye cya Ukraine. Avugana n’umunyamakuru w’umunyafurika kw’ikorana buhanga ejo kuwa kane, uwungirije sekreteri ushinzwe ibibazo by’Afurika w’Amerika, Molly Phee, yavuze ko abanya-ukraine bakeneye inkunga y’Afurika.

Yavuze ko Amerika ihamya ko amajwi y’Abanyafurika afite akamaro mu ruhando rw’amahanga kandi ko ayo majwi afite umwanya mu biganiro rusange. Yongeyeho ko Amerika isanga iki ari igihe gikomeye cyihariye ku buryo umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira ubumwe kandi ukavuga rumwe wamagana ubushotoranyi, ukanashyigikira amahame remezo y’ibihe byose. Ayo arimo “ubusugire, kutavogerwa, gukemura impaka mu mahoro no kurinda abasivili”.

Kuwa kabiri, mu nteko rusange ya ONU, ibihugu 141 byatoye byamagana intambara y’Uburusiya kuri Ukraine. Eritreya ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyatoye cyanga uwo mwanzuro kandi ibihugu 16 byo kuri uyu mugabane byarifashe. Impuguke mu bya politiki, Profeseri kuri kaminuza ya Makerere, Kasaija Apuuli, avuga ko Afurika ifite ibibazo byinshi imbere mu bihugu kandi ko ubwayo idashobora kwinjira mu bibazo by’amahanga.

Umutegetsi muri Amerika, Molly Phee, avuga ko guverinema y’igihugu cye ishobora gufasha guhangana n’ingaruka z’intambara mu bijyanye n’ubukungu mu bihugu.

Yagize ati: “Turabibona ko ibiciro bya lisansi byazamutse, ibiciro by’ibiribwa, kandi tuzi ko ingaruka zikuba kabiri bitewe n’uko ziyongera ku z’icyorezo cya COVID. Cyakora twatangiye ibikorwa byo gutuma ibiciro bidakomeza kuzamuka, dukorana n’abahererekanya ibicuruzwa, kandi mwarabibonye muri iki cyumweru ko Perezida Biden yifatanyije n’abayobozi b’ibihugu byo kw’isi, mu buryo bwo gutanga Lisansi ihunitse mu bigega, hagamijwe kworoshya ibiciro”.

Guverinema y’Amerika, yahumurije izo muri Afurika ko ubushyamirane mu Bulayi butazagira ingaruka ku bwitange bwayo ku mugabane w’Afurika.

VOA News

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG