Abasilikare bakoze kudeta muri Gineya na Mali, maze CEDEAO (umuryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba), nabo barimo, ubafatira ibihano. Bukeye, abo muri BurkinaFaso nabo bakoze kudeta. Nabo CEDEAO yabahagaritse mu muryango mu gihe ishobora kubashyiraho ibindi bihano bikarishye kurushaho ejobundi kuwa kane mu nama yabo yihutirwa izabera i Accra, umurwa mukuru wa Ghana. Ariko ntibabitinye. Ibihano by'akarere bituruka kuri kudeta bifite izihe ngufu? Kuki bitabuza abasilikare gukuraho demokarasi (ni ukuvuga ubutegetsi bwa rubanda, bwashyizweho na rubanda, bukorera rubanda)? Ni byo Murisanga ya none yibandaho