Mu kiganiro #Murisanga turaganira n’umunyarwandakazi Diane Cyuzuzo, ufite isosiyeti yitwa AFRIDUINO LTD, uherutse gutsindira igihembo cya Miliyoni 50 z’amafaranga y’u #Rwanda muri Hanga Pitch Fest. Avuga ko agiye kwagura ibikorwa bye akihatira gusohora ibindi bikoresho bituma umuco udacika kandi bikaba bigezweho, kuko asanga gakondo isigaye yiganje cyane mu mitako kandi ihenze. Turaganira nawe nk’urubyiruko by’umwihariko rw’umukobwa kandi rwiyemezamirimo