Uko wahagera

Murisanga


Murisanga
please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:59:59 0:00

Abantu barenga miliyoni 310 ni bo bamaze kwandura Covid 19 ku isi nk’uko tubikesha kaminuza ya Johns Hopkins yo mu mujyi wa Baltimore muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abamaze gupfa ni hafi miliyoni eshanu n’igice. Naho kugeza ubu, inkingo zirenga miliyari icyenda ni zo zimaze gutangwa. Ubwiyongere bw’abandura bwarushijeho kwinyongera kuva ubwo hagaragaye ubwoko bushya bwa virusi ya corona yihinduranyije yahawe izina rya Omicron mu kwezi kwa cumi umwaka ushize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko iyi virusi yandura cyane kandi mu buryo bwihuse ugereranije n’izindi zayibanjirije. Gusa, uyu muryango ukongeraho ko Omicron idafite ubukana bukabije bituma abantu benshi bayikira vuba. Hari kandi abahanga batangiye kuvuga ko kuba abantu benshi bamaze kuyandura bizafasha kubongerera ubwirinzi bw’umubiri k’uburyo umubare w’abayandura mu minsi iza ushobora kuzagabanuka cyane. Ibi n’ibindi turabiganiraho n’abaganga bakurikiranira hafi iyo ndwara.

XS
SM
MD
LG