Uko wahagera

Perezida Buhari wa Nijeriya Yarahiriye Guhashya Iterabwoba


Perezida Buhari wa Nijeriya
Perezida Buhari wa Nijeriya

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari, yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba n’uduco tw’amabandi tumaze iminsi twibasira abaturage. Buhari yafashe izo ngamba nyuma y’igitero cy’igisasu cyahitanye abantu batanu ku kibuga cy’indege cya Maiduguri mbere gato y’uko ahagera.

N’ubwo abategetsi bavuga ko hari intambwe imaze guterwa mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu, inararibonye mu by’umutekano ntizemeranya n’ibyo leta ivuga.

Mu ruzinduko yarimo mu mujyi wa Maiduguri kuri uyu wa kane, Perezida Buhari yavuze ko inzego z’umutekano zigiye gutangira kwifashisha ibikoresho bya gisirikari bifite ikoranabuhanga ridasanzwe mu guhangana n’abakora iterabwoba. Ibyo bikoresho birimo indege, kajugujugu n’imodoka bya gisirikari bizakoreshwa mu duce tw’amajyaruguru y’igihugu.

Igitero cyagabwe kuri uyu wa kane cyabereye mu kilometero kimwe gusa avuye aho umukuru w’igihugu yavugiye ijambo bishimangira ko icyo kibazo kigihari.

Nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba igitero cya none. Icyakora abatuye intara ya Borno bavuga ko kidatandukanye n’ibindi bisanzwe bigabwa n’umutwe wa Boko Haram. Leta ivuga ko mu byumweru bibiri bishize inzego z’umutekano zimaze kwica intagondwa 51, mu gihe abarenga 1,000 bari mu maboko ya reta. Ibitero by’intagondwa bimaze guhitana abantu barenga 300,000 mu gihe abasaga miliyoni bakuwe mu byabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG