Ubuyobozi bw'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo buravuga ko bwapfushijje umusirikare ufite ipeti rya rya Koloneli mu bitero izo ingabo zagabweho n’abarwanyi b'Abanyamulenge bazwi nka Twirwaneho. Byabereye ahitwa mu Kamombo muri Teriritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bw'igihugu. Mu Burundi, Perezida Evarise Ndayishimiye yaganiriye imbona nkubone n’abaturage n’abanyamakuru ku kibuga cyitiriwe Intwari mu mujyi wa Bujumbura. Abaturage bamubwiye ko ikibazo cy’ubutabera kibahangayikishije cyane. Mu gihe isi yizihiza iminsi mikuru yo gusozera umwaka no kwinjira mu mwaka mushyashya, abatuye mu makambi z’impunsi muri Tanzaniya bo bari mu bukene cyane.
Ibyiciro
-
06-09-2024
Amakuru ku Mugoroba
-
05-09-2024
Amakuru ku Mugoroba
-
04-09-2024
Amakuru ku Mugoroba
-
03-09-2024
Amakuru ku Mugoroba
-
02-09-2024
Amakuru ku Mugoroba
-
30-08-2024
Amakuru ku Mugoroba