Uko wahagera

Inteko Ishinga Amategeko Muri Afurika y'Epfo Yanze Kwambura Abazungu Ubutaka


Ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) rya Julius Malema rivuga ko uwo umushinga w'itegeko udafite ingufu zihagije
Ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) rya Julius Malema rivuga ko uwo umushinga w'itegeko udafite ingufu zihagije

Muri Afrika y'Epfo, inteko ishinga amategeko yanze umushinga w'itegeko uteganya kwambura ubutaka Abazungu bikubiyeho.

Umushinga w'itegeko wateganyaga kuvugurura ingingo ya 25 y'itegeko nshinga. Wateganyaga ko leta ishobora kwambura ubutaka Abazungu itabahaye ingurane, no kubusubiza Abirabura.

Mbere y'uko abadepite batora, minisitiri w'ubutabera, Roland Lamola, wayoboye imirimo y'iri vugurura, yababwiye, ati: "Uyu munsi, tugomba kurangiza urugamba rwo kurandura icyaha cy'inkomoko cy'abambuye ubutaka bene bwo."

Naho umuvugizi w'ishyaka ANC riri ku butegetsi, Mathole Motshekga, yavuze ko "igihe kigeze kugirango bakosore icyaha kibasiye inyokomuntu cyakorewe Abanyafrika."

Abadepite 145 batoye "YEGO" naho 204 batora "OYA", bityo umushinga w'itegeko ubura amajwi ya 2/3 kugirango wemezwe nk'uko itegeko nshinga ribiteganya.

Mu bawanze harimo ishyaka DA (Democratic Alliance), rigizwe ahanini n'Abazungu. Rivuga ko umushinga w'itegeko unyuranyije n'uburenganzira ku mutungo. Ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) rya Julius Malema ryo rivuga ko umushinga w'itegeko udafite ingufu zihagije.

Ikibazo cyo kwambura ubutaka Abazungu muri Afrika y'Epfo kimaze imyaka n'imyaka. Politiki y'apartheid imaze kuranduka mu 1994, Nelson Mandela n'ishyaka rye ANC bari basezeranyije Abirabura ko bazaba babashubije ubutaka bungana na 30% mu myaka itanu. Nyamara kugeza ubu byarananiranye.

Abazungu b'Afrika y'Epfo batunze 3/4 by'ubutaka bambuye Abirabura mu gihe cya gikoloni no ku ngoma y'apartheid. Nyamara ntibarenze 8% by'abaturage bose miliyoni 59 b'igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG